AMATEGEKO N’AMABWIRIZA AGENGA IMICO IMYITWARIRE Y’ABANYESHURI BIGA MU ISHURI RY’IGIHOZO SAINT PETER SECONDARY SCHOOL
INTANGIRIRO
Mu mibanire y’abantu baba hamwe cyangwa abagize itsinda runaka , kugira ngo babane mu bwumvikane no mu mahoro ntawe ubangamiye undi, ni ngombwa ko habaho amabwiriza n’amategeko abagenga.
Ni muri urwo rwego abarererwa mu ishuri ryitiriwe Mutagatifu Petero « IGIHOZO» bashyiriweho amabwiria n’amategeko abagenga kugira ngo batozwe uburere bunoze, bubereye igihugu na Kiliziya no kugira ngo bazavemo abantu b’ingirakamaro mu mibereho yabo ya buri munsi.
Kubera iyo mpamvu aya mabwiriza n’amategeko ntabereye ho kubaremerera ahubwo ni ayo kubategurira kuba abaturage bajijutse, bashoboye, kandi bafite imyifatire n’imyitwarire myiza.
Ubufatanye hagati y’abarezi, ababyeyi n’abanyeshuri ni ingenzi kugira ngo aya mategeko yubahirizwe.
Iyi nyandiko igizwe n’ibice bibiri by’ingenzi :
Amategeko n’amabwiriza agenga imyifatire rusange y’abanyeshuri biga mu ishuri ry’ IGIHOZO SAINT PETER SECONDARY SCHOOL.
Iki gice kigaragaza ku buryo burambuye amategeko n’amabwiriza agenga imyitwarire rusange :nko mu ishuri, aho barira, aho barara, aho basengera n’ahandi hose umunyeshuri yaba ari. Gikubiyemo kandi amategeko n’amabwiriza agena uburyo bwo gukora imirimo rusange no gufata neza ibikoresho, kwinjira no gusohoka mu kigo, gukora imyitozo nyunganiranyigisho n’ibindi.
2.Ibirebana n’ibihano
Iki gice kigaragaza umubare w’amanota n’ibindi bihano bihabwa umunyeshuri warenze nkana ku mategeko n’amabwiriza agena imico n’imyitwarire y’ abanyeshuri biga mu ishuri ry’IGIHOZO SAINT PETER SECONDARY SCHOOL.
I. AMATEGEKO N’AMABWIRIZA AGENGA ABANYESHURI BIGA MUISHURI RY’IGIHOZO SAINT PETER SECONDARY SCHOOL
UMUTWE WA MBERE: IMYIFATIRE RUSANGE
INGINGO YA 1:
Aya mategeko agenga gusa abanyeshuri biga mu ishuri ry’IGIHOZO SANT PETER SECONDARY SCHOOL
INGINGO YA 2:
Igihe umunyeshuri yakoze ikosa, ni byiza guca bugufi, kuvugisha ukuri no gusaba imbabazi.
INGINGO YA 3: a) Umunyeshuri wese ategetswe gutunga no kugendana aho ari hose ikarita y’ishuri b) Buri munyeshuri ategetswe kwerekana cyangwa gutanga ikarita yavuzwe haruguru igihe cyose abisabwe n’umurezi.
INGINGO YA 4:
a) Buri munyeshuri agomba kwiyubaha, kubaha no kubahisha ishuri arerererwamo.
b) Abanyeshuri bose bagomba kubaha abarezi, abakozi n’abayobozi b’ishuri.
c) Buri munyeshuri agomba kwisobanura mu kinyabupfura igihe abajijwe ibijyanye n’imyifatire ye
INGINGO YA 5:
a) Ibirego binyuranye, gusaba kurenganurwa, no kwaka ibisobanuro bishyikirizwa umuyobozi w’ikigo binyujijwe kubashinzwe imyigire n’imyifatire.
b) Abahagarariye abanyeshuri mu nzego zinyuranye ni bo bemerewe kugeza ku bayobozi b’ishuri ibibazo cyangwa ibyifuzo rusange; naho ufite ikibazo cyihariye agishyikiriza uwo kireba kandi mu mucyo.
c) Kumanika cyangwa gutanga amatangazo bikorwa n’ubuyobozi bw’ishuri, naho umunyeshuri ushaka kubikora abisabira uruhushya.
d) Itumanaho hagati y’abanyeshuri n’ababyeyi rikorerwa muri discipline kuri telephone zabugenewe. Ahandi rishobora gukoreshwa ni kwa muganga w’ikigo nawe yabiherewe uburenganzira. Ahandi hose hatari ahavuzwe haruguru ntihemewe.
INGINGO YA 6:
a) Buri munyeshuri ategetswe kwambara umwambaro w’ishuri (uniforme); igihe cyose keretse igihe cyo gukina n’igihe cy’imirimo y’amaboko.
b) Buri munyeshuri ategetswe kwambara neza umwambaro w’ishuri usukuye kandi atebeje.
c) Imipira yo kwifubika (uniforme) yambarwa mu gihe cy’imbeho cyangwa igihe umunyeshuri abifitiye uruhushya.
INGINGO YA 7:
a) Kwifata neza kw’umunyeshuri kujyana n’inyogosho n’imyambarire ibereye. Birabujijwe gutereka imisatsi, kuyinyereza no kuyiboha cyangwa kugira inyogosho idakwiye.
B) Birabujijwe gusiga amabara ku minwa, ku nzara, ku ngohe, kwambara amaherena, imyenda ifashe ku mubiri, amajipo magufi, amapantaro afunze hasi, ingofero, amasheneti, udukomo, furari n’ibindi bidakwiye.
INGINGO YA 8:
Ni ngombwa gukora buri kintu mu gihe cyacyo n’aho kigomba gukorerwa. Buri munyeshuri ategetswe kubahiriza igihe muri gahunda zose (kubyuka, gusenga, mu ishuri, kuri rassemblement, ku ifunguro, gukina, kuryama, n’izindi).
INGINGO YA 9: Ni ngombwa ko gahunda zose zibanzirizwa n’isengesho : kubyuka, kurya, gutangira amasomo, gutangira inama
Kubaha imyemerere ya mugenzi wawe ni itegeko.
UMUTWE WA KABIRI : IMYIFATIRE MU ISHURI
INGINGO YA 10:
Umuneyshuri agera mu ishuri mbere ya mwarimu, kandi agasohoka nyuma ye.
INGINGO YA 11:
a) Mu ishuri umunyeshuri aguma mu mwanya yahawe; ntagomba kuwuhindura atabiherewe uburenganzira n’ababishinzwe.
b) Gusohoka hagati mu masomo ntibyemewe kuko bituma umunyeshuri atakaza igihe hanze ntakurikire ibyo mwarimu yigisha.
c) Gusinzira mu ishuri yaba mwarimu aririmo cyangwa ataririrmo ntibyemewe.
d) Kubaha ibikoresho usanze mu ishuri utabyangije ni itegeko ( intebe z’ishuri, kwanduza ishuri wandika ku nkuta, amatara, ibirahure n’ibindi)
INGINGO YA 12:
a) Igihe cyose ishuri rigomba guhorana isuku kandi igakorwa mu gihe kitabangamiye amasomo.
b) Babifashijwemo n’ababishinzwe, abanyeshuri bagomba kugira gahunda yo gusukura ishuri. (Guhanagura ikibaho, gukubura, gukoropa,…)
c) Nta wemerewe guta impapuro cyangwa indi myanda aho abonye; bishyirwa ahabugenewe.
INGINGO YA 17:
Ni byiza kugira umuco wo kwibwiriza gukora neza icyiza mu gihe cyacyo. Niyo mpamvu abanyeshuri bagomba gutozwa no kwitoza kugira umurimo unoze, ndetse no kugira uruhare rugaragara mu gufata neza ibyabo n’ibya rusange. Kwangiza cyangwa gutakaza ibikoresho by’ishuri cyangwa iby’abandi bihanishwa kubyishyura hakiyongeraho n’ibindi bihano.
INGINGO YA 18:
a) Nta munyeshuri wemerewe kujyana cyangwa gutunga umupira wo gukina mu ishuri cyangwa aho barara. Nyuma yo gukina, imipira ibikwa ahabugenewe.
b) Nta munyeshuri wemerewe gutunga igitabo cy’ishuri atabifitiye uruhushya.
c) Umunyeshuri igihe ari ku ishuri ntiyemerewe gutunga mudasobwa, telefoni, radiyo, ipasi, ibyuma bishyushya amazi, ibyuma bifotora, ibikoresho bikomeretsa umubiri n’ibindi.
INGINGO YA 19:
a) Isuku ni ngombwa k’ubuzima. Niyo mpamvu dukwiye kugira isuku k’umubiri, ku myambaro, aho dufatira ifunguro, aho turara, mu bwiherero n’ahandi. Ni muri urwo rwego buri munyeshuri agomba kubahiriza igihe cyo gukora isuku kandi akayikora neza.
b) Buri munyeshuri agomba gufata neza ibikoresho by’isuku kandi akabishyira mu bubiko bwabyo igihe imirimo y’isuku irangiye.
INGINGO YA 21:
a) Buri munyeshuri ategetswe kuguma mu mwanya yahawe n’ubuyobozi ku meza igihe cyo gufungura.
b) Umunyeshuri ategetswe kujya gufata amafunguro hamwe n’abandi mu nzu bafunguriramo, kandi agomba kuhagaragariza ikinyabupfura. Nta munyeshuri wemerewe kwiyiriza.
c) Umunyeshuri uhagarariye abandi atera isengesho mbere yo gufata amafunguro; na nyuma yo gufungura. Ni ngomba gutuza mu gihe cy’isengesho.
d) Ku meza, buri wese agira isahani, ikanya n’igikombe. Birabujijwe rwose gusangirira ku isahani imwe cyangwa kurira mu byo bazanamo amafunguro.
e) Ni ngombwa gusukura ibyakoreshejwe ku meza (amasahani, amakanya, ibikombe, ameza,…)
f) Igihe hagaragaye ikibazo, uhagarariye abandi ku meza abimenyesha ababishinzwe. Nta wundi munyeshuri wemerewe kujya mu gikoni.
INGINGO YA 22:
a) Ifunguro ni rimwe kuri bose: nta biribwa cyangwa ibinyobwa biturutse hanze byemewe kwinjizwa aho bafatira amafunguro.
b) Kwanga ibiribwa ntibyemewe kandi nta wemerewe gufatira ifunguro ahandi (mu ishuri, aho barara,….)
UMUTWE WA GATANU : AHO BASENGERA
INGINGO YA 23:
a) Buri munyeshuri agomba kugira aho asengera hazwi kandi hemewe n’ubuyobozi bw’ishuri.
b) Nta munyeshuri wemerewe guhindura aho asengera atabiherewe uruhushya n’ababyeyi be kandi ubuyobozi bw’ishuri bukabimenyeshwa.
c) Nta munyeshuri wemerewe gusiba isengesho
INGINGO YA 24:
a) Buri wese ategetswe kubaha aho basengera (chapelle, urusengero). Birabujijwe kuhaganirira cyangwa kuhakorera indi mirimo inyuranye no gusenga.
b) Buri wese ategetswe kudatesha agaciro ibimenyetso n’ibikoresho bitagatifu (Bibiliya, umusaraba, amashusho,…) byifashishwa mu gusenga.
c) Mu gihe cyo gusenga, ni ngombwa rwose gukurikiza gahunda yateganyijwe.
UMUTWE WA GATANDATU : AHO BARARA
INGINGO YA 25:
a) Buri munyeshuri ategetswe kurara ku gitanda cye. Birabujijwe kurarana no kwicarana ku gitanda kimwe cyangwa guhindura imyanya y’ibitanda.
b) Ituze aho barara ni ngombwa kuko ni ahantu hakwiye kubahwa; kandi buri wese aba akeneye kuruhuka. Birabujijwe kuganirira aho barara no kuhakorera indi mirimo.
c) Nta munyeshuri wemerewe gusigara aho barara atabifitiye uruhushya.
d) Mbere yo gusohoka aho barara, buri munyeshuri agomba gusiga ashashe neza uburiri bwe.
e) Birabujijwe kumesera muri dortoir.
f) Kurira cyangwa kunywera muri dortoir ntibyemewe.
UMUTWE WA KARINDWI : KWINJIRA, GUSOHOKA NO GUSURWA MU KIGO
INGINGO YA 27:
a) Abanyeshuri basurwa ku cyumweru cya kabiri cy’ukwezi. Umubyeyi cyangwa undi muntu ukeneye umunyeshuri ku yindi minsi, abisabira uruhushya mu buyobozi bw’ishuri.
b) Nta mubyeyi cyangwa undi muntu wemerewe kwinjiza mu kigo ibiryo bitetse cyangwa ibinyobwa igihe yasuye umunyeshuri.
c) Umunyeshuri abujijwe kwinjiza abantu mu kigo atabiherewe uruhushya n’ubuyobozi bw’ishuri.
d) Abashyitsi bakirirwa mu kigo; kandi nta wemerewe gusohokana umunyeshuri hanze y’ikigo igihe yamusuye.
INGINGO YA 28:
Inyandiko n’ubundi butumwa bigenewe abanyeshuri binyuzwa mu buyobozi bw’ishuri.
INGINGO YA 29:
a) Umunyeshuri wifuza gusohoka hanze y’ishuri asaba uruhushya ku babishinzwe kandi akagenda yambaye umwabaro w’ishuri.
b) Igihe umurezi ahuye n’umunyeshuri hanze y’ikigo, amubaza uruhushya; yarubura akabimenyesha abashinzwe imyitwarire.
INGINGO YA 30:
Umunyeshuri usohotse hanze y’ikigo nta ruhushya arabihanirwa by’intanga rugero. INGINGO YA 31:
a) Igihe ari ngombwa, ubuyobozi bw’ikigo butanga uruhushya kuri bose rwo gutembera hanze y’ikigo, ariko hagomba kubahirizwa isaha yo gutaha.
c) Igihe umunyeshuri yasohotse hanze y’ikigo mu rwego rwo gutembera, agomba kurangwa n’indangagaciro z’umwana warezwe neza: Ntagomba kujya mu kabari, mu kabyiniro mu nzu berekaniramo amafirimi, mu nzu z’uburiro (restaurant, mu nzu zitegerwamo( betting) n’ahandi hadakwiriye umunyeshuri.
UMUTWE WA MUNANI : IMYITOZO NGORORANGINGO
INGINGO YA 32:
a) Gukora neza imyitozo ngororamubiri biruhura ubwonko. Ubwigunge n’ubunebwe ni ibyo kwamagana.
b) Buri munyeshuri agomba kugira umukino akina ku buryo buzwi kandi akawitabira.
c) Buri munyeshuri agomba kugaragaza ubushake bwo kwiyunga na mugenzi we bagiranye ikibazo mu mikino « Fair-play ».
d) Buri munyeshuri agomba gukora sport yambaye imyenda ya sport yabugenewe bigendanye n’icyiciro yigamo.
UMUTWE WA CYENDA : AMATSINDA NYUNGANIRAMASOMO
INGINGO YA 33:
a) Buri munyeshuri agomba kugira itsinda ryo kwiyungura ubumenyi (club y’indimi, club de science,…) abarizwamo kandi akaryitabira.
b) Buri munyeshuri agomba kuba muri rimwe mu matsinda y’urubyiruko yemewe n’ubuyobozi bw’ishuri (imiryango ya agisiyo gatolika n’iyindi) ahuriramo n’abandi.
II. IBIREBANA N’IBIHANO
Ibi bihano biteganijwe icyo bigamije si uguhana umwana gusa ahubwo ni no kumugorora ndetse no kumurera neza. Igihe umunyeshuri aguye mu ikosa asabwa guca bugufi, agacisha make akumva inama agirwa akihatira gusaba imbabazi no guhinduka kuko bishobora no kumugabanyiriza ibihano. Agomba rero kwakira inama cyangwa igihano ahawe kuko biba bigamije ineza ye. Ni ngombwa rero ko n’ababyeyi bafasha abanyeshuri kumva neza no kumvisha umunyeshuri iyi ngingo.
Dore bimwe mu bihano biteganyijwe :
A. KU BIREBANA N’AMASOMO
INGINGO YA 34: Abanyeshuri bahanishwa gukurwaho amanota atatu (3) ya « conduit» cyangwa igihano nsimburamanota iyo bakoze amakosa akurikira: